Rayon Sports yamaze gushyira hanze ibiciro kubifuza kugura amatike ku mukino uzayihuza na mukeba Kiyovu Sports

Kuri ubu amatike ku mukino ugomba guhuza ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya kiyovu Sports abafana batangiye kuyagura nk’abagura amasuka dore ko ibiciro byakubiswe ishoka kuri uyu mukino w’ishiraniro ugomba kubera kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo kuri uyu wa gatandatu.

Rayon Sports ifatanyije na kompanyi ishinzwe gucuruza amatike ku kibuga muri shampiyona y’U Rwanda bamaze gushyira hanze ibiciro kubifuza kugura amatike kU mukino uzahuza aya makipe yombi asanzwe ari amakeba kuva kera.

Uyu mukino uzaba kuri uyu wa gatandatu hamaze kwemezwa ko ahasanzwe hose hazishyuzwa amafaranga 3,000 Frw, ku bafana bazagura amatike mbere yo kuwa gatanu n’aho abazagura amatike kuwa gatandatu bazishyura amafaranga 5,000 Frw.

Naho ahatwikiriye hegeranye hazishyurwa 10,000 ku bazishyura mbere yo kuwa gatanu, mu myanya y’icyubahiro VIP bazishyura amafaranga 15,000 Frw ku bazishyura amatike mbere n’aho abazagura nyuma ni 20,000Frw.

Kubijyanye n’imyanya ya (VVIP) hazishyurwa amafaranga 25,000 Frw ku bazishyura mbere n’amafaranga 30,000 ku bazishyura amatike nyuma yo kuwa gatanu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO