Team Rwanda bafite ikizere cyo kwegukana Tour Du Rwanda 2020

Ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare ya Team Rwanda ikubutse mu gihugu cya Gabon mu isiganwa ry’amagare rya La Tropical Amissa Bongo, batangaje ko bizeye kuzegukana Tour du Rwanda ya 2020 uko byagenda kose.

Aba basore bakubutse mu irushanwa rikomeye ry’amagare muri Africa, La Tropicale Amissa Bongo ryashojwe ku cyumweru ryegukanywe n’Umufaransa Jordan Lavasseur ukinira ikipe ya ’Natura4Ever-Roubaix-Lille Métropole’. Ikipe bari bahagarariye y’u Rwanda yegukanye umwanya wa mbere mu makipe yitwaye neza 15.

Baganira n’itangazamakuru ubwo bageraga ku kibuga cy’indege I Kanombe, batangaje ko bavuye muri Gabon bahavanye amasomo akomeye azabafasha kwegukana Tour Du Rwanda y’uyu mwaka iteganyijwe gutangira mu kwezi gutaha kwa Gashyantare.

Team Rwanda niyo yabaye iya mbere muri La Tropical Amissa Bongo

Uhiriwe Byiza Renus waje hafi mu byanyarwanda yagize ati: "Ikintu cyamfashije ni uko narimfite ikipe nziza bagenzi banjye bameze neza kandi nanjye nari mfite ikize cyuko nabasha kubikora nkatsinda. Twari dufite ikizere cyuko twayegukana ibyo nibyo byatumye ndangiza isiganwa nitwaye neza.

Nakinanye n’abakinnyi bandusha ngiye kwitegura ibyo banyigishije, ndumva ngiye kwitoza mfite intego ya Tour Du Rwanda, kandi turemera ko tuzatsinda kandi tukayitwara."

Mugisha Samuel nawe yavuze ko iyo ugiye mu irushanwa uba witeze gutsinda no gutsindwa.

Ati "Mu mukino navuga ko tutatsinzwe twabaye ikipe ya mbere mu makipe 15 yitabiriye irushanwa urumva ko nabwo kari akazi katoroshye. Ntabwo twatwaye agace na kamwe ariko twabaye ikipe nziza mu irushanwa.

Icyo nakwizeza abanyarwanda nuko tuvuye muri Gabon kandi twiteguye kwegukana Tour Du Rwanda, ndabizeza ko tugomba gukora ibishoboka ijana ku ijana ntituyibure bwa kabiri."

Umufaransa Lavasseur wa mbere arikumwe na Tesfazio wabaye uwa kabiri na Morin Emmanuel wabaye uwa gatatu ku rutonde rusanze

Areruya Joseph we avuga ko batitwaye neza nkuko bari bitezwe gusa ngo nk’ikipe y’Abanyarwanda bitwaye neza muri rusange.

Ati "Tuvuye muri Gabon ntabwo twitwaye neza, kubera ko ahanini abakinnyi baba bakuzi ariko twitwaye neza nk’abanyarwanda. Ikintu kiza cyabaye muri iri rushanwa, nuko ibihembo byajyaga bitwarwa n’abazungu ariko urabona ko abanyafurika ahanini ari twe twitwaye neza.

Niba twaraje mu myanya icumi ya mbere umwaka ushize tugomba gukora cyane kugira ngo dutware umwenda w’umuhondo, Erthrea niyo kipe tuba duhanganye cyane muri Afurika. Twebwe na Erthrea turaziranye kugira ngo badutsinde biragoye, natwe kugira ngo tubatsinde biragoye gusa ikizima nuko twiyizeye kandi dushaka gutsinda."

Areruya Joseph yahembwe nk’umukinnyi mwiza wahatanye mu irushanwa

Ku rutonde rusange rw’uko irushanwa ryarangiye umunyarwanda uza hafi ni Uhiriwe Renus uri ku mwanya wa 16. Undi ni Mugisha Samuel wa 29 na Areruya Joseph wa 31 bose bakiniraga ikipe y’u Rwanda.

Ikipe zo mu Bufaransa, ikipe z’ibihugu bya Eritrea, Algeria, Angola, Japan na Africa y’Epfo ziri mu zitwaye neza muri iri rushanwa.

Byumwihariko, ikipe y’u Rwanda niyo yabaye ikipe yarushije izindi kwitwara neza dore ko yakoresheje ibihe bingana 67h06’26" yakurikiwe n’ikipe ya Eritrea yakoresheje 67h08’51".

Umukinnyi Areruya Joseph niwe wahembwe nk’umukinnyi wahatanye cyane (most combative cyclist) kurusha abandi muri iri siganwa.

Nyuma y’iri rushanwa, aba basore barahita bajya I Musanze gukomeza imyitozo bitegure irushanwa rya Tour Du Rwanda 2020, rizatangira mu kwezi kwa Gashyantare, ku wa 23.

Team Rwanda ikubutse muri Gabon bizeye gutwara Tour Du Rwanda
Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO