Guhera iri joro Televiziyo zo mu Burusiya ntabwo zongera kugaragara ku butaka bwa Canada

Bamwe mu batanga bakanagenzura imirongo ya Televiziyo muri Canada barakura ku murongo Uburusiya kuburyo nta televiziyo yaho yongera kugaragara muri Canada. Ibi byatangajwe na minisitiri w’intebe Justin Trudeau aho yavuze ko atifuza kubona ibitangazamakuru by’Uburusiya bitambuka mu gihugu abereye umuyobozi.

Byinshi mu bigo bicuruza serivise z’imirongo ya televiziyo nka Rogers Communications Inc, BCE Inc na Telus Corp byatangaje ko nta televiziyo n’imwe yo mu Burusiya yongera kugaragara ku rutonde rw’iziri ku mirongo y’abakiriya bazo cyane cyane nk’iyari ikunzwe yitwa RT.

Ibi bije nyuma y’aho Minisitiri w’umurage wa Canada atangaje ko bakwiye kwita kuri buri kantu uko kangana kose mu rwego rwo gukomanyiriza televiziyo ziyoborwa na leta y’Uburusiya kuburyo zitongera kugaragara muri Canada.

Mu gihe televiziyo zo mu Burusiya zakomanyirijwe, hashyizweho umurongo wa televiziyo w’ubuntu werekana ibibera muri Ukraine.

Televiziyo zo mu Burusiya zakomanyirijwe hashyirwaho iz’ubuntu zerekana ubuzima bw’ibibera muri Ukraine

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO