Ten Haag yatunguye benshi avuga ko nubwo Cristiano adakina ngo yishimiye bamwe babifata nk’ikinyoma cyambaye ubusa

Umutoza Ten Haag wa Manchester United yamaze gutanagaza ko Cristiano nubwo adakina ariko ngo yishimye cyane gusa nbamwe babifashe nk’ikinyoma cyambaye ubusa.

Ten Haag yatangaje ibi byose nyuma y’aho mu cyumweru gishize ikipe ya Manchester United ubwo yabatirizwaga muri Manchester Derby n’ikipe ya Manchester City Cristiano Ronaldo ntabwo yabashije ukandagira mu kibuga.

Ubwo Ronaldo umukino warangiraga adakandagiye mu kibuga hagaragaye ibitekerezo bitandukanye ndetse bamwe mu bafana ba Manchester United batangiye kubabazwa n’uburyo Ten Haag atabashije gukinisha uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko.

Ten Haag yatunguye benshi ubwo yagaragazaga ko Cristiano Ronaldo yishimye cyane nubwo bwose atarimo kubanza mu kibuga gusa benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru batangaje ko ibi Ten Haag yavuze ari ikinyoma gikomeye.

Mu magambo ye Ten Haag yagize ati “Ibyo kutishima ntabyo mbona, arishimye rwose, ari kwitoza neza; buri umwe wese ari gukora imyitozo neza. Mu by’ukuri umwuka ni mwiza.”

Icyatunguranye kandi ni uburyo Ten Haag yafashe umwanya agakeza umutoza wa Manchester City ariwe Pep Guardiola avuga ko amushimira ku masomo yamuhaye muri ruhago.

Cristiano Ronaldo akomeje kubura umwanya wo kubanza mu kibuga mu ikipe ya Manchester United.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO