Ten Hag niba atari amavamuhira yatangiye akazi ke yihanangiriza umucyeba w’ibihe byose.

Manchester United imaze igihe mu bishanga kuri ubu abafana bayo bari mu byishimo bikomeye cyane nyuma yo kunyagira batababariye ikipe ya Liverpool ibitego
4-0 bigatuma abenshi batangira gucyeza umutoza Ten Hag nubwo hari n’abavuga ko bishobora kuba ari amavamuhira.

Mu mukino wo kwitegura shampiyona y’Ubwongereza (Premier League) ikipe ya Manchester United yari irangajwe imbere n’umuhorandi Erik Ten Hag yaje kuba ikina umukino wa gicuti n’ikipe ya Liverpool itozwa n’umutoza Jurgen Kloopp ukomoka mu gihugu cy’Ubudage ndetse uyu mukino wabereye Bangkok urangira Manchester United inyagiye Liverpool ibitego 4-0.

Nyuma yo gukora ibintu abenshi batatekerezaga umutoza Ten Hag yatangiye gucyezwa gusa uyu mutoza aracyafite indi mikino igera kuri itandatu igomba kumufasha kwitegura neza shampiyona y’Ubwongereza 2022-2023.

Ikipe ya Liverpool isa n’aho yakinishije bamwe mu bakinnyi bayo gusa bigaragara ko aribwo bakiva mu biruhuko aho ibi byanatumye abenshi bajya impaka kuri iyi ntsinzi ya Manchester United.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO