Tenis: Gauff w’imyaka 15 akomeje guhangamura ibihangange

Umukobwa w’umunyamerika w’imyaka 15 Coco Gauff yerekanye ko intsinzi y’umwaka ushize kuri Venus Williams itamutunguye yongera kumutsinda uyu munsi mu irushanwa rya Australian Open.

Mu kwa karindwi umwaka ushize uyu mukobwa nibwo yigaragaje atsinda Venus w’imyaka 39 wamubereye ikitegererezo akamusezerera mu mikino ya Wimbledon.

Uyu munsi yongeye gutsinda uyu mugore ufite ibikombe birindwi bita ’Grand Slam’ muri Tennis amusezerera mu kiciro cya kabiri gusa cy’imikino ya Australian Open.

Nyuma yo kumutsinda kuri uyu wa mbere, Gauff yavuze ko ari umukino wamugoye kuko yumvise agize ubwoba abonye ari mu itsinda rimwe na Venus Williams.
Mu kiciro gikurikiyeho, Gauf ubu azakina n’umunyaromania Sorana Cirstea uyu ni numero ya 74 muri Tennis ku isi.

Mu mukino Coco Gauf yakinnye na Williams abafana benshi baririmbaga izina rye bamushyigikiye imbere y’uyu wahoze ari numero ya mbere ku isi.

Ati: "Nagira ngo nshimire cyane abafana, mwaririmbaga izina ryanjye nyamara nari nzi ko ibi ari ibyo muri US Open gusa, bisobanuye byinshi".

Coco Gauff mu mukino yatsinze Venus Williams uyu munsi kuri Melbourne Park muri Australian Open

Gauff yatsinze bitamworoheye kuko seti ya mbere bageze aho banganya mbere y’uko Williams atera umupira nturenge urushungura agatsindwa seti ya mbere.

Gauff yamutsinze n’izindi seti ebyiri zakurikiye, biba ubwa kabiri atsinda uyu mugore watwaye ’Grand slams’ enye mu gihe we yari ataravuka.

Mu ntangiriro za 2019 ubwo yatangiraga gukina mu babigize umwuga Gauff Coco yari numero ya 686 ku isi, uyu mukobwa ubu ageze ku mwanya wa 67 ku isi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO