Thailand: Nyuma yo kwandura indwara ubu hari umugore urimo gushaka abagore 2 bashimisha umugabo we bagahabwa akayabo

Muri Thailand haravugwa umugore wanduye indwara none akaba arimo guhigisha uruhindu abagore 2 bazaga bashimisha umugabo we bagahaza irari rye maze bagahabwa akayabo k’amafaranga.

Uyu mugore witwa Pattheema Chamnan w’imyaka 44 ukomoka mu gihugu cya Thailand,yifashishije Tik Tok maze atanga akazi ku bagore babiri bashobora guhaza irari ry’umugabo we nyuma y’uko we yanduye indwara kandi akaba atabasha kumuhaza wenyine.

Mu magambo ye uyu mugore yagize ati: "Ndashaka guha umugabo wanjye inshoreke 2." Ugomba kuba ufite hagati y’imyaka 30 na 35 kandi warize ufite impamyabumenyi kugira ngo wemererwe.

Yakomeje avuga ko mbere ya byose abifuza guhatanira iri piganwa bagomba kubanza kwipimisha Virusi Itera Sida bityo bakagaragaza ko ntayo barwaye.

Uyu mugore ahamya ko abazatsinda bazajya bahembwa arenga ibihumbi 450 tuyashize mu mafaranga y’U Rwanda ndetse bazahabwa amacumbi nibyo kurya ku buntu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO