The Ben yageze i Kigali baramutungura ararira

Umuhanzi w’Umunyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yageze I Kigali aho azitabira igitaramo gitangira umwaka cya East African Party. Yatunguwe arongera asuka amarira.

The Ben yageze I Kanombe ku kibuga cy’indege mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ku isaha ya saa moya.

The akigera ku kibuga cy’indege yasanze ategerejwe n’abantu benshi barimo abafana be bitwa ‘Habibi Family’.

Mu bindi byatunguye uyu muhanzi ni umugabo witwa Fabien bamuzaniye ufite ubumuga bwo kutabona ariko akaba afite impano yo kuririmba no gucuranga ibikoresho bya muzika.

Uyu muhanzi uzwiho kugira amarangamutima menshi yabonye uko bamwakiriye kwihangana biramunanira abanza ajya kwiherera arimo kurira nyuma bicogoye nibwo yagarutse abona kuganira n’itangazamakuru.
Yavuze ko yishimiye uko bamwakiriye byumwihariko abafana be ‘Habibi Family’.

Ati “Numvaga nta muntu ugomba kuba ari hano, ibi binyereka igikundiro mfite ni byiza cyane barantunguye. Abaje ndabakunda cyane ndishimye.”

Kuri Fabien waje aho The Ben yemeye ko baza kurara bakoranye indirimbo ku buryo azatungurana mu gitaramo cya East African Party bakayiririmbana.
Igitaramo cya East African Party The Ben azaririmbamo kizaba taliki ya 1 Mutarama 2020 kibere muri Kigali Arena.

Azifatanya n’abandi bahanzi Nyarwanda barimo Butera Knowless, Bruce Melodie, Riderman, Bushali, Andy Bumuntu na King James.
The Ben yageze i Kigali baramutungura ararira

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO