The Ben yagiye gutura muri Zanzibar

Mu minsi ishize nibwo hasakaye inkuru zivuga ko umuhanzi The Ben yagiye muri Tanzania hamwe n’umukunzi we. Ubu amakuru ahari ni uko yamaze gukodesha inzu yo guturamo muri Zanzibar.

Mu mpera z’ukwezi kwa Ugushyingo 2020 nibwo umuhanzi The Ben hamwe n’umukunzi we Uwicyeza Pamella berekanye amashusho barikumwe bigaragara ko bari muri Tanzania ku mucanga ku nkengero y’inyanja.

Mubyo The Ben yavuze byamujyanye muri Tanzania harimo ko yagiye kuhakorera indirimbo azakorana n’abahanzi batandukanye barimo Rema hamwe na Uncle Austin.

Aganira n’ikinyamakuru cya KT Press yavuze ko ari muri Zanzibar ndetse ko yamaze no kuhakodesha inzu yo guturamo akajya anahakorera umuziki mu isura nshya.

Tuganira nimwe mu nshuti ya hafi na The Ben yaduhamirije aya makuru ivuga ko Atari ukuhimukira ariko azajya ahaba kenshi.

Ati “Urebye ni nko kubayo kuko azajya ahaba kenshi gashoboka siwavuga ko ahimukiye kuko byaba bivuze ko yavuye muri USA aje kuhaba, ni ahantu afite inzu azajya ajya kuhaba igihe ashakiye nkuko abigenza mu Rwanda cyangwa muri Amerika.”

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, The Ben yishimiye ukuntu abaturage bo muri Tanzania bamwakiranye urugwiro.

The Ben yagiye muri Tanzania asangayo umukunzi we Pamella wari umaze iminsi ariho ari kubarizwa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO