The Mane ifitiye inyota abahanzikazi bashya basimbura abayivuyemo

Nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize bamwe mu bahanzi bakomeye babarizwaga mu nzu itunganya umuziki ya The Mane bayiviriyemo, kuri ubu umuyobozi wayo Mupenda Ramadhan yatangaje ko yifuza abana b’abakobwa gusa bafite impano.

Kuwa 17 Ukuboza 2019, Umuhanzi Safi Madiba yabimburiye abifuzaga gusohoka muri label ya The Mane, yandika ibaruwa yarikubiyemo bimwe mu byatumaga atifuza gukomezanya nayo nubwo bari bamaranye imyaka ibiri bakorana ndetse nyuma y’igihe gito ahita anandikisha ibihangano bye yakoreye muri iyi nzu.

Hadateye kabiri, ku itariki ya 31 Ukuboza 2019 buri bucye ari ku Bunani, umuhanzi Tuyishime Joshua yateye ikirenge mucya Safi cyasohokaga muri label ya The Mane, benshi bagwa mu kantu bibaza ibibaye kuri iyi nzu isanzwe itunganya umuziki.

Kuva icyo gihe kugeza magingo aya, ntawundi muhanzi mushya bari bakazanye ngo asimbure abagiye, nubwo mu minsi ishize habaga amarushanwa yarebaga impano mu bakora umuziki wa Hip Hop ndetse na Comedy.

Mu itangazo Bad Rama usanzwe uyobora The Mane yashyize ahagaragara, yagize ati: “Ubutumwa bugenewe abana b’abakobwa bafite impano yo kuririmba, bakaba bifuza kuyibyaza umusaruro!..”

Bad Rama akomeza avuga ko aya ashobora kuba ari amahirwe yabahindurira ubuzima, kubera ko ari umutanga buhamya w’ibyo abagore bageraho iyo babifashijwemo.

Uyu muyobozi wa The Mane akomeza avuga ko nubwo bitemewe gusohoka mu rugo, ababyifuza bakwifata utu videwo baririmba ubundi bakamumenyesha hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Kugeza magingo aya The Mane ibarizwamo abahanzi batatu, barimo Marina Debol, Queen Cha ndetse na Mbanda Calvin, byumvikana neza ko bakeneye abasimbura abahanzi bayivuyemo ariko kuri iyi nshuri hakaba hifuzwa abakobwa gusa.
Ubuyobozi bwa The Mane label burashaka abandi bakobwa biyongera ku bahari

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO