The Mane isigaye ku kaguru kamwe… Na Marina arasezeye

Marina Deborah umwe mu bahanzi bari basigaye mu Nzu ifasha abahanzi ya The Mane nawe yamaze gusezera abinyujije mu itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko ari ku mpamvu ze bwite.

Mu bahanzi Batanu bakoranaga n’inzu ifasha abahanzi ya The Mane ubu hasigayemo umwe gusa ariwe Mbanda Calvin.

Marina wari warasinye igihe cy’imyaka icumi akorana na The Mane nawe yamaze gusezera nawe nk’abandi bose avuga ko ari ku nyungu ze bwite.

Muri iryo tangazo yavuze ko ashimira The Mane kuba yaramukujije mu bikorwa bitandukanye haba mu muziki ndetse no mu mutwe.

Mu minsi yashize nibwo hasezeye umuhanzi Queen Cha hamwe n’uwari umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya The Mane Gahunzire Aristide.

Nyuma y’ibyo nibwo umuyobozi mukuru wa The Mane, Bad Rama yatangaje ko agomba gukora ikiganiro n’itangazamakuru kizaba ku munsi wo ku cyumweru taliki ya 2 Gicurasi 2021, agasobanura ibiri kuba ndetse n’ahazaza ha The Mane.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO