The Mane yatanze gasopo ku muntu wese uzacuranga indirimbo za Safi

Inzu ifasha abahanzi ya The Mane yasohoye itangazo riburira abantu bose bazakoresha indirimbo za Safi Madiba bavuga ko ari izabo mugihe Safi na we avuga ko indirimbo azifitiye uburenganzira.
Ubu Label ifasha abahanzi ya The Mane ntabwo iri kuvuga rumwe n’umuhanzi bahoze bafasha Safi Madiba.
Ukuriye iyi nzu ya The Mane aganira na Genesisbizz yavuze ko Safi yishe amasezerano bituma batandukana ku makosa kandi agisigaje umwaka umwe ku masezerano bari bafitanye.
Ibyo bashinja Safi harimo kuba yarakoranye n’indi Kompanyi y’umuziki yitwa ‘Nukuri Music’ atamenyesheje The Mane.
Ikindi bamushinja ni ugushyira indirimbo ze kuri you tube ye kandi mu masezerano barumvikanye ko zigomba kujya ku ya The Mane.
Mu itangazo The Mane yashyize hanze yihanangirije abantu bakina indirimbo ibasaba ko bahagarika gukoresha indirimbo za Safi ngo kuko uzafatwa ari kubigerageza bazamurega.
Muri iryo tangazo bagize bati “Mugihe ibibazo birebana no ku kutubahiriza amasezerano bigikurikiranwa, ubuyobozi bwa The Mane music label burasaba abafatanyabikorwa , ibitangazamakuru byose ko ibihangano byose byakozwe na The Mane ibikorera Safi bitemewe gukoreshwa uhereye none kubera impande zombi zibifitemo uburenganzira kuri ibyo bihangano.”
Bakomeza bavuga ko umuntu uzabikoresha arenze kuri ayo masezerano azaba yarenze ku mategeko.
Izo ndirimbo zitemewe bavuze ni “Kontwari, Kimwe Kimwe, Igifungo, My Hero, Good Morning, Ina Million, Original na Ntimunywa aherutse gusohora.”
Muri iryo tangazo bahaye Safi Madiba amasaha 24 yo kuba yasibye indirimbo ‘Ntimunywa’ kuri You tube ye kuko bibangamiye inyungu za The Mane.
Safi Madiba utarashaka kugira ibyo atangaza ku gutandukana kwe na The Mane avuga ko ibihangano ari ibye ngo nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kuba yabihagarika.
Ati “Uzabangamira ibihangano byanjye tuzajya mu mategeko.”
Ubu The Mane abahanzi isigaranye ni Jay Polly, Queen Cha, Marina na Mbanda Calvin.