“The Next Popstar” irushanwa rishya mu muziki Nyarwanda rizahemba miliyoni 50

The Next postar ni irushanwa rishya ry’umuziki rizabera mu Rwanda, aho uzaryegukana azahabwa amafaranga agera kuri miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda akanakorerwa Album.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizatangira taliki ya 30 Nzeri risozwe kuya 18 Ukwakira 2020, rijye rinyura kuri Televiziyo ya kabiri y’igihugu.

Irushanwa rizaba rigamije gushaka impano zidasanzwe muri muzika zituye mu Rwanda aho uzatsinda azahabwa miliyoni 50 hamwe na Album imwe izakorwa na sm1 music goup na sony music.

Irushanwa rirafunguye ku bahanzi bose bifuza kugeza umuziki wabo ku rwego mpuzamahanga. Abemerewe kwiyandikisha ni abahanzi bashya, abakizamuka ndetse n’abamaze kubaka izina ariko bo mu Rwanda gusa.

Nyuma yo kwiyandikisha hazatoranwa abahanzi 60 bambere bazaba bujuje ibisabwa ari nabo bazahita bahatana.

Abafana bonyine nibo bazajya bahitamo umuhanzi ukomeza ku rundi rwego babinyujije mu gutora kuri SMS ndeste no kumbuga nkoranyambaga.

Kuri buri kiciro, abahanzi 10 bazajya baba bafite amajwi menshi bazajya bahabwa umwanya wo kwigaragaza (performance) imbere y’impuguke enye (4) muri muzika aho bazajya bagirwa inama kubyo bashobora gukosora mu miririmbire yabo kugirango babashe gutsindira irushanwa.

Abiyandikisha bazajya bifashisha ubutumwa bugufi bohereze kuri 1510, babanje kwandikamo amazina yabo, imyaka bafite n’Akarere babarizwamo. Buri wese uhatanye azajya afata amashusho y’amasegonda ari hagati ya 45’ kugera kuri 60’ aririmba cyagwa arapa.


Iri rushanwa rizaba ryitwa The next Popstar

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Olivier Iradukunda

    Jye mbona: Amarushanwa nk'aya adakwiye kuzamo, abahanzi bubatse izina, kuko usanga bayatwara abahanzi akwiye gufasha badafite ubushobozi kd bafite impano, kuko baba babarusha kumenyekana. Ikindi kd, abahanzi bubatse izina, bo ntabgo baba bakwiye kuyazamo, kuko baba bafite ubushobozi. Biba bibabaje rero iyo Amarushanwa nk'aya, abahanzi bubatse izina bayatwaye abahanzi bafite Impano batazwi n'abadafite ubushobozi, kd aribo aba akwiye kuzamura.

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO