The Rock arashima Imana yatabaye nyina warokotse impanuka ikomeye y’imodoka

The Rock arashima Imana bikomeye nyuma y’uko nyina umubyara arokotse impanuka ikomeye y’imodoka yakoze mu ijoro ryakeye. Avuga uburyo ari umugore ukomeye dore ko yarokotse kanseri y’ibihaha n’ibindi bitandukanye ndetse akaba yizeye ko agomba koroherwa no gukira vuba.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Dwayne Johnson wamamaye nka The Rock muri sinema, Yahaye amashimwe akomeye Imana kuko yarinze umubyeyi we wakoze impanuka ikomeye y’imodoka.
Mu butumwa bwe yagize ati:" Abamarayika bandindiye mama igihe yakoraga impanuka mu ijoro ryakeye, Ndabyizeye neza ko ari bukire."
Yakomeje avuga ko ari umugore ukomeye dore ko yarwaye kanseri y’ibihaha akaza kuyirokoka, akaza kugira ibibazo byo kudahirwa n’urushako, agakora impanuka agonzwe n’umusinzi ndetse akaza kugerageza kwiyahura byose akabirenga.
Yasoje ashimira inzego z’umutekano za Los Angeles uko zatabaye umubyeyi we ndetse yibutsa abafite ababyeyi bose kubakunda no kujya babahobera igihe bakiri kumwe kuko hari igihe bitazaba bigishoboka.
The Rock arashima Imana nyuma y’uko umubyeyi umwe asigaranye yarokotse impanuka