Thierry Henry yashyize hasi amarangamutima agaragaza abakinnyi 3 bahetse Arsenal muri iyi minsi

Rurangiranwa w’ibihe byose mu gutsindira Arsenal ibitrego byinshi ariwe Tierry Henry yatangaje ko hari abakinnyi batatu bakomeje kwitwara neza bityo bagafasha Arsenal kwitwara neza muri iyi minsi.

Ikipe ya Arsenal kuri ubu iyoboye Premier League aho imaze gutsinda imikino irindwi ndetse ikanba yaratakaje umukino umwe gusa.

umukino uheruka kuri iyi kipe baheruka kwandagaza ikipe ya Tottenham banahuje ubucyeba mu Mujyi wa London aho uyu mukino wabaye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Ibitego bya Thomas Partey, Jesus na Xhaka byafashije Arsenal gutsinda ibitego 3-1 ikipe ya Tottenham kuri Stade ya Emirates maze abafana bakomeza kumwenyura.

Uwahoze ari kabuhariwe mu gushakira Arsenal ibitego Thierry Henry avuga ko Arsenal yamaze kugaragaza ibimenyetso by’iterambere binyuze muri Arteta.

uyu mugabo yabwiye CBS Sports ati: Umunyabigwi Thierry Henry yavuze ko abakinnyi barimo Gabriel Jesus, William Saliba na Granit Xhaka aribo bagize uruhare runini mu gufasha Arsenal gutangira neza muri iyi shampiyona.

Uyu mugabo yatangaje ikipe ya Arsenal yahindutse cyane haba mu mikinire ndetse bikajyana n’imitekerereze y’abakinnyi bose muri rusange.

Henry yakomeje avuga ko yishimira uburyo arsenal iri mu nzira nziza zo guhanganira igikombe kuko ngo kuba itakaje umukino umwe mu mikino 9 imaze gukinirwa ngo ni ikintu gitangaje.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO