Thierry Henry yatangaje amagambo akomeye kuri Kylian Mbappe

Umunyabigwi ukomeye muri Arsenal ariwe Thierry Henry yabwiye amagambo akomeye Kylian Mbappe amwibutsa ko akwiye gushyira imbere ikipe ye maze akareka gukangisha kuyivamo.

Hashize amezi agera kuri 4 Kylian Mbappe ateye utwatsi amasezerano yo kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid ndetse icyo gihe yafashe umwanzuro yongera amasezerano mashya muri PSG.

Umubano wa Mbappe na PSG biravugwa ko wangiritse ndetse uyu musore w’imyaka 23 arifuza kugenda muri Mutarama aho hakomeje kunugwanugwa amakipe menshi.

Mbappe avuga ko akinishwa nabi muri PSG nabi ariko Tierry Henry nawe yanyuze mu bihe nk’ibyo muri Barcelona, ​​yasabwe guca ku ruhande rw’ibumoso nubwo yabaye icyamamare muri Premier League akina imbere muri Arsenal.

Uyu mugabo w’imyaka 45 ashimangira ko ubushake bw’umutoza buri gihe aricyo kintu cy’ingenzi, ashimangira ko Mbappe agomba kwiga kugendera ku murongo w’ikipe akareka kuzana iby’inka yarembye.

Ati "Turabizi ko adakunda uriya mwanya. Ntawe ukunda gukoreshwa mu mwanya aziko atari mwiza.

Bamubwiye ko ikipe aricyo kintu cy’ingenzi cyangwa bamuteye kumva ko afite agaciro kuruta ikipe?

Henry yakomeje avuga ko atazi icyo PSG yasezeranyije Mbappe ariko akwiye kumenya icy’ingenzi mu buzima bwe ko ari ugutuza akaba agashyira umutima ku kazi ke.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO