Thomas Tuchel nyuma yo kunanirwa kurasa ahubwo agahugira mu kujomera ahambirijwe n’umuherwe wa Chelsea izuba riva

Umuherwe wa Chelsea Toddy yamaze gufata umwanzuro wo kwirukana umutoza mukuru w’iyi kipe nyuma yo kumara imikino myinshi agaragaza gususumira kandi yaraguriwe abakinnyi bose bamufasha kwitwara neza mu rugamba arimo.

Bwana Thomas Tuchel nubwo bwose yahesheje ikipe ya Chelsea igikombe cya Champions League gusa yibukijwe ko ntawe urata inkovu z’imiringa mu gihe atakiyifite bituma nyuma yo gutsindwa mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri muri UEFA Champions League ahambirizwa.

Thomas Tuchel yirukanywe aribwo yari amaze kuzuza imikino 100 ari umutoza mukuru w’ikipe ya Chelsea ndetse iyi kipe ifashe uyu mwanzuro nyuma y’amezi atatu ihawe umuherwe mushya Toddy.

Iyi nkuru ije itunguranye cyane mu matwi y’abakunzi ndetse n’abafana b’ikipe ya Chelsea, ikinyamakuru The Telegraph cyatangaje ko umutoza Tuchel yabwiwe ko yirukanwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ndetse Antony Barry wari umwungiriza we niwe ugiye gusigarana inshingano zigihe gito kugirango asimbure Thomas Tuchel wamaze guhambirizwa.

Chelsea yari imaze iminsi idashimisha abakunzi bayo ndetse yatsindaga abenshi bavuga ko ikuye amanota mu menyo ya rubamba gusa gutsindwa na Dinamo Zagreb byahise bihamya ko iyi kipe iciriritse nubwo yasinyishije amazina akomeye cyane cyane mu bwugarizi bwayo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO