Abagizi ba nabi barashe ku nzu y’ubucuruzi y’umuryango wa Lionel Messi ndetse...
- 3/03/2023 saa 14:13
Barcelona n’ubwo mu marushanwa y’i Burayi ijegajega byarangiye yivuganye Real...
- 3/03/2023 saa 10:15
Umutoza wa Chelsea Thomas Tuchel hamwe n’umutoza wa Tottenham ariwe Antonio Conte bashwanye bikomeye ubwo habaga umukino w’ishiraniro wahuzaga amakipe yombi yose aturuka mu Mujyi wa Londre mu gihugu cy’Ubwongereza.
Ni umukino wakinwaga ku munsi wa kabiri wa shampiyona y’Ubwongereza Premier League aho aya makipe umukino warangiye aguye miswi akanganya ibitego 2-2.
Aba batoza bombi bari bashyushye mu mutwe ndetse byageze ubwo bahangana imbonankubone mu makimbirane akomeye yarangiye bombi umusifuzi abahannye bagahambwa amakarita atukura ndetse bisobanuye ko bombi batazatoza umukino utaha muri shampiyona ku munsi wa gatatu.
Tuchel amwenyura yagize ati: "Byari bishyushye biturutse ku bushyuhe, bishyushye ku ntebe, bishyushye mu kibuga kandi bishyushye mu bafana - uba ushaka byose mu mukino nk’uyu mu ntangiriro za shampiyona".
Yakomeje ati "Ntekereza ko iyo dusuhuzanya buri wese areba undi mu maso.We [conte] yari afite ikindi gitekerezo,Ntabwo byari ngombwa,ibintu byinshi ntabwo byari ngombwa.
Ibitego byombi bya Tottenham ntabwo byagombaga kwemerwa.
Tottenham na Chelsea baraye bakinnye umukino wari ukomeye ku munsi wa 2 wa shampiyona y’Ubwongereza wabereye ku kibuga cya Stamford Bridge,birangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.