Tiger woods yasezerewe mu bitaro nyuma yo gukora impanuka

Tiger Wood wamenyekanye mu mukino wa Golf yasezerewe mu Bitaro yari amazemo iminsi nyuma yo gukora impanuka y’imodoka ariko Imana igakinga akaboko ntimuhitane.

Nyuma y’iminsi isaga 30 uyu mugabo arwariye mu bitaro yasubiye mu rugo iwe aba ariho ajya kurwarira nyuma yo koroherwa n’ibikomere yagize.

Akigera iwe mu rugo abinyujije ku mbuga nkoranyamabaga ze uyu munyabigwi mu mukino wa Golf yashimiye abantu bose bamubaye hafi cyane cyane abaganga bo mu bitaro bibiri yarwariyemo muri iyo minsi mirongo 30.

Yagize ati "Nishimiye gutangaza ko nagarutse mu rugo, akaba ariho ngiye kurwarira kugeza nkize. Nashimishijwe kandi n’ubufasha butandukanye nakiriye mu byumweru bishize.

Nshimiye abanganga bose banyitayeho, itsinda ry’abaganga bo kuri Harbor-UCLA Medical Center ndetse na Cedars-Medical Center. Mwanyitayeho bihagije ndetse sinabona uburyo nabashimira.

Ngiye kurwarira mu rugo kugeza nkize, umunsi ku munsi nzajya ngerageza kugarura imbaraga."

Uyu mugabo ubwo yakoraga impanuka yajyanywe mu bitaro bya Harbor-UCLA Medical Center ahamara iminsi mike yitabwaho n’abaganga ariko nyuma aza kwimurwa ajywanwa mu bindi bitaro bya Cedars-Medical Center ariho yavuye asubira mu rugo iwe.


Tiger woods nyuma y’iminsi isaga 30 ari mu bitaro yasubiye mu rugo iwe


Imodoka ya Tiger woods ubwo yakoraga impanuka yarangiritse bikomeye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO