Tike zisigaye zirabarirwa ku ntoki mu gitaramo cya James&Daniella

Wa munsi wari utegerejwe na benshi James & Daniella bazamurikiramo alubumu yabo ya mbere uregereje. Kugeza ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo asigaye akaba abarirwa ku ntoki, bityo niba utaribika ho iyawe, biragusaba kunyarukira kubari kuzigurisha hato utazacikwa n’aya mahirwe y’imboneka rimwe.

Mpa amavuga live concert, ni igitaramo gifite intego zigera kuri 3 zirimo kuramya Imana, gukangura imiryango idakorera Imana nk’umugabo n’umugore kandi ari kimwe mu byo Imana yabahamagariye ndetse no kumurika alubumu yabo ya mbere iriho indirimbo 8 bise “Mpa amavuta.

‘Mpa amavuta’ Live concert, ni igitaramo kizabera muri Kigali Arena, tariki ya 1 Werurwe 2020, kikaba cyaratumiwemo amwe mu ma ‘Couples’ azwi harimo Ben na Chance, Papi Clever n’umufasha we, Olivier Kavutse n’umufasha we na Fabrice n’umufasha we.

Si abo gusa kuko Abahanzi barimo Prosper Nkomezi, Gaby Kamanzi, Rene Patrick na Esron bazaba babukereye mu gufasha umukumbi uzitabira iki gitaramo kuramya no guhimbaza Imana bikora ku mutima.

Kugeza ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ni 5,000 mu myanya isanzwe, 10,000 ndetse na 20,000 mu myanya y’icyubahiro. Abayifuza bayasanga kuri Camelia restaurent (Zose), Sawa Citi supermarket, Rah supermarket, MPeace plaza, Kemmy shop, kuri Zion temple mu Gatenga na ERC Masoro n’ahandi.

Si aho gusa kuko ushobora no kwigurira itike yawe ukoresheje mobile money, ugakoresha uburyo bwa MOMO PAY, ukanda *182*8*1*900111#.

Itsinda rimaze kumenyekana nka James & Daniella; rigizwe n’umugabo n’umugore, rikunzwe bikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda, ryamenyekanye ku ndirimbo ‘Mpa amavuta’ iri mu zikunzwe cyane muri iki gihe.

Nubwo iri tsinda rimaze igihe gito rimenyekanye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, amazina y’abarigize azwi na benshi yaba mu Rwanda no hanze yarwo.

Ubusanzwe aba baramyi babarizwa mu itorero Four Square Gospel church, riyobowe n’umushumba Bishop Dr. Masengo Fidele.

Ni ku nshuro ya mbere James & Daniella bagiye gukorera igitaramo mu Rwanda, gusa si cyo cya mbere bakoze kuva batangiye umuziki kuko hari icyo bakoreye muri Uganda mu mpera z’umwaka wa 2017 ari naho bakoreraga umurimo w’Imana.

Kigali Arena, nyuma yahoo yuzuriye yabereye mo ibataramo binyuranye ariko ibigamije kuramya no guhimbaza Imana byabereyemo ki kimwe gusa cya Hillsong-London yataramiye mu Rwanda ku ya 6 Ukuboza 2019.

James&Daniella ni bo baramyi ba mbere b’abanyarwanda bateguye igitaramo cyabo bwite kikazabera muri Kigali Arena.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO