Tizzo (Active) yihanganishije BadRama avuga ko ari guterwa amabuye nabo yafashije

Tizzo umwe mu bagize itsinda ry’umuziki rya Active yihanganishije umuyobozi wa The Mane Studio avuga ko yakoze ibyo yagombwaga mu muziki ariko ngo abo yabikoreye nibo ubu bari kumutera amabuye.

The Mane ifasha abahanzi Nyarwanda yari imaze kugeza kuri batanu ariko ubu isigaranye batatu gusa aribo Queen Cha, Marina na Mbanda Calvin. Abasezeye ni Safi Madiba na Jay Polly.

Ugusezera kwa Jay Polly ntabwo kwavuzweho byinshi ugereranyije na Safi Madiba hajemo no gushwana cyane bitewe n’ibihangano bakoranye.

Tizzo ni umwe mu basore batatu baririmba mu itsinda rya Active ribarizwa muri Label ya New Level hamwe na Buravan.

Uyu musore yagaragaje ko atishimiye ibyo abahanzi barimo Jay Polly na Safi bakoze ari amakosa no kutubaha ngo bashime ibyo Bad Rama yabakoreye.

Abinyujije kuri Instagram ye yanditse agira ati “Ndakubaha muvandimwe Bad Rama wakoze ibyo wagombaga gukora n’umutima wawe wose kandi mwiza, gusa muri iyi Music industry ntakidushimisha aka kanya mu bagutera amabuye ndahamya neza ko hari nabo mwasangiye ku meza.

Gusa nyuma y’ibyo byose rwari urukundo rwabyo nabo wabikoreraga nzi neza ko uri mu bagabo batari bazi ubucakura cyangwa uburyarya bigaragara muri iyi industry.

Gutandukana nabo mwakoranaga bibaho cyangwa kugira uruhande ubogamiyeho bibaho gusa reka tujye twubaha ibyo umuntu yakoze iyo udafite ikiza uvuga k’umuntu burya wanaceceka.”

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO