Tonny Unique agiye kubyarira umusore batandukanye

Umuhanzikazi Tonny Unique aritegura kwibaruka imfura y’umukobwa nubwo yamaze gutandukana n’umusore wamuteye iyo nda wari waranamwambitse impeta amusaba ko bazabana nubwo bitaje gukomeza nkuko bombi babyifuzaga.

Tonny abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto imwerekana atwite yandikaho amagambo avuga ko ari iby’agaciro kuba yitegura kubyara umwana w’umukobwa kandi ko ategerezanyije amatsiko uwo mwamikazi we.

Umusore bagiye kubyarana yitwa ‘Philbert king’ akaba ari Umunyarwanda ariko utuye mu Budage.

Mu nkuru duheruka kwandika kuri aba Tonny yari yemereye Genesisbizz ko yatandukanye n’uyu musore bamenyanye muri 2012 ariko bakaza gukundana muri 2018.

Uyu musore kandi yari yaramaze no gusaba Tonny ko yazamubera umugore amwambika impeta. Mu ntangiro z’uyu mwaka ni nabwo uyu musore yaje mu Rwanda aje kureba uwari ikibasumba cye ajya no kumwerekana mu muryango kuko ngo bateganyaga gukora ubukwe muri uyu mwaka.


Tonny Unique aritegura kubyara umwana w’umukobwa


Philbert yaherukaga mu Rwanda ajya no kwerekana uwari umukunzi we

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO