Umunya-Esipanye utoza Mukura ashobora kwirukanwa

Umutoza w’ikipe ya Mukura Victory Sport Tony Hernandez biravugwa ko ashobora gutandukana n’iyi kipe nyuma yo kuyimaramo umwaka umwe, ubuyobozi bukabona ntacyo yabamariye.

Tonny Hernandez yafashe ikipe ya Mukiura Vs mu mpera z’umwaka ushize nyuma yuko yari asimbuye Ovambe wahise ava mu Rwanda. Tony yahise afata ikipe ndetse ayihesha umwanya wa 4 muri shampiyona.

Amakuru agera kuri Genesis Tv arahamya ko Mukura iri gushaka undi mutoza mushya uzaza aturutse mu gihugu cy’u Burundi, hanyuma Tony uyimazemo umwaka umwe ahite asezererwa muri iyi kipe.

Kuri ubu uyu mutoza uherereye muri Esipanye mu biruhuko, yatoje muri Mukura ari umutoza mukuru mu kwezi kwa Ukwakira 2019, asimbuye Didier Ovambe wirukanwe bitewe n’umusaruro muke yatangiranye shampiyona y’umwaka wa 2019/2020.

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abakunzi ba Mukura Victory Sports mu ntangiriro z’uyu mwaka ku mbuga nkoranyambaga, Umutoza wa Mukura VS,Tony Hernandez bamubajije byinshi ku buzima bwe ndetse n’intumbero afite., atangaza ko azaguma muri Mukura ndetse ko yishimiye ubuzima abayemo mu Rwanda.

Tony Hernandez umutoza mukuru wa Mukura Vs

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO