Tonzi ntiyemeranywa n’abantu bavuga ko nta bukwe bazakora bitwaje Covid-19

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Uwitonze Clémentine ukunzwe nka Tonzi yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye nabagize umuryango bayita Ubukwe ashishikariza abantu bose kudakomeza kuvuga ko nta bukwe bazakora kubera ibihe turimo.

Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bushishikariza buri wese cyane cyane urubyiruko kudakomeza kwishyiramo ko nta bukwe bazakora kuko ngo myaka ijana bazamara kuri iyi isi.

Tonzi yatangarije Genesisbizz ko iyi ndirimbo yayikoze ashaka gutanga ubutumwa ku rubyiruko arutangariza y’uko ubukwe ari umugisha umuntu ahabwa n’Imana kandi ko nta kintu na kimwe cyababuza kubukora bitwaje ibihe bitandukanye isi igenda inyuramo nk’ubu turi guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Abajijwe icyatumye yifuza gukora iyo ndirimbo akayita “Ubukwe “ yarangiza akayikorana nabo mu muryango we biganjemo abakuru n’abatoya.

Yagize ati "Muri iyi minsi mu muryango twari dufite ubukwe bwa mubyara wanjye, nizeye ko twese mu muryango tuzabutaha twishimye cyane ndetse tukamugenera impano y’Indirimbo twari twarateguye ko tuzamuririmbira ariko siko byaje kugenda kuko icyorezo cya Covid-19 cyahise gishegesha isi ibikorwa byinshi birasubikwa abantu benshi bagumishwa mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ryacyo."

"Ikindi cyatumye dukora iyo ndirimbo si Covid-19 gusa ahubwo nashaka no kugira ngo iyi ndirimbo izajye ibera nziza buri muntu wese kuko n’indirimbo ivuga ko ubukwe ari umuhango utegurwa n’uwiteka."

Tonzi yijeje abantu bose bari bafite imihango y’ubukwe muri ibi bihe bya Covid-19 ko ntarirarenga kandi ko ntakinanira Imana, ko nyuma y’ibi byose bazongera bakishimana n’imiryango yabo .

Tonzi ari kumwe nabo mu muryango bafatanyije kuririmba indirimbo Ubukwe

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO