Tour du Rwanda 2020: Restropo Valencia yegukanye agace ka gatatu Huye¬-Rusizi.

Umunsi wa gatatu wa tour du Rwanda urangiye umunya Colombia Restropo Valencia ari we wegukanye aka gace agakurikirwa na Hailu Biniam wo muri Eritrea aho habonetse undi mu kinnyi wambaye umwenda w’umuhondo Biniam Girmay.

Uyu munsi tariki 25/Gashyantare 2020 nibwo habaye agace ka gatatu ka tour du Rwanda kavaga Huye kerekeza Rusizi urugendo rwari runini,aka gace kongeye gusiga nta munyarwanda ubashije kukegukana dore ko nta nuwaje mu myanya icumi ya mbere.

Ni urugendo rwatangiye ku isaha ya saa tatu n’igice (9h30) z’igitondo, abakinyi bose uko ari 79 bahagurka Huye icyarimwe berekeza I Rusizi. Uyu munsi Kandi Biniam Girmay niwe wegukanye umwambaro w’umuhondo nyuma yaho Mulu Kinfe yari awumaranye iminsi ibiri.


Biniam Girmay we gukanye umwenda w’umuhondo
Abakinyi bitwaye neza mu gace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2020.
1. Restropo Valencia Jhonathan
2. Hailu Biniam
3. Mulueberham Henok
4. Tesfazion Natnael
5. Diaz Jose Manuel
6. Patrick Schelling
7. Quintero Norena
8. Giraldo Daniel
9. Andemeskel Awet
10. Yemane Dawit

Uko urutonde ruhagaze kugeza ubu

1. Hailu Biniam
2. Mulueberham Henok
3. Quintero Norena Carlos Julian
4. Tesfazion Natnael
5. Schelling Patrick
6. Giraldo Daniel
7. Andemeskel Awet
8. Diaz Jose Mauel
9. Restropo Valencia Jhonathan
10. Yamane Dawit

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO