Tour du Rda2020: Umunya-Eritrea niwe wegukanye agace ka 4

Umunsi wa Kane wa Tour du Rwanda urangiye umunya-Eritrea Tesfazion ariwe wegukanye akagace yambara n’umwenda w’umuhondo. Umunyarwanda uje hafi ni Mugisha Moise wabaye uwa gatatu.

Agace ka kane ka Tour du Rwanda Rusizi-Rubavu akaba ari na ko karekare kurusha utundi twose kuko gafite ibilometero 206,3. Ku isaha ya saa mbiri n’igice nibwo Abakinnyi bahagurutse mu mugi wa Rusizi berekeza mu mugi wa Gisenyi.

Ku isaha ya saa saba zishyira saa munani nibwo abasiganwa bageze i Rubavu barangajwe imbere n’ Umunya-Eritrea, Tesfazion wegukanye agace ka kane akurikirwa na Kent Main.

Ni mu gihe Umunyarwanda Mugisha Moise wa SACA yaje ku mwanya wa gatatu akaba ari na we uje hafi mu Banyarwanda muri iri siganwa kugeza ubu bigaragara ko basa n’abasumbirijwe muri iri rushanwa.


Rusizi-Rubavu ni agace kagoye abakinnyi cyane kubera gafite ibilometero byinshi


Ni agace kagizwe n’imisozi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO