Tour du Rwanda: Alan Boileau yegukanye agace ka karindwi

Umufaransa ukinira B&B Hotels, Alan Boileau niwe yegukanye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2022 kavaga i Nyamirambo kerekeza kuri Mont Kigali ku ntera y’ibirometero 152 na metero 600.

Aka gace ka karindwi katangiye Saa tatu za mu gitondo, aho abasiganwa bahagurukiye i Nyamirambo ku Ntwari banyura i Gicumbi basoreza kuri Mont Kigali.

Alan Boileau ukinira B&B Hotels yegukanye aka gace ka Karindwi akoresheje amasaha atatu, iminota 41 n’amasegonda 20, aho yarushije amasegonda atatu Omer Goldstein ukinira Israel - Premier Tech wabaye uwa kabiri.

Umunyarwanda waje hafi ni Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite waje ku mwanya wa munani, aho yarushijwe n’uwa mbere umunota umwe n’amasegonda 12.

Natnael Tesfazion ukomoka muri Eritrea yagumanye umwambaro w’umuhondo, aho uyu musore ukinira Drone Hopper amaze gukoresha amasaha 21, iminota 15 n’amasegonda 25.

Budiak Anatolli ukinira Terengganu Polygon niwe uri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange arushwa amasegonda 28.

Naho Umunyarwanda uza hafi ni Manizabayo Eric uri ku mwanya wa 10 arushwa n’uwa mbere iminota ibiri n’amasegonda 35.

Mugihe hasigaye agace ka munani ari nako kanyuma, kareshya n’ibirometero 75 na metero 300, kazahagurukira kuri Canal Olympia ku Irebero ari naho kazasorezwa kumunsi w’ejo, ku Cyumweru.


Agace ka karindwi kegukanwe na Alan Boileau


Abakinnyi 10 ba mbere ku rutonde rusange, mu gihe habura agace kamwe

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO