Tour du Rwanda: Alexandre Geniez yongeye kwegukana akandi gace, abanyarwanda bakomeza kuzamuka ku rutonde rusange

Umufaransa Alexandre Geniez ukinira TotalEnergies niwe wegukanye agace ka gatanu kavaga Muhanga kerekeza i Musanze ku ntera ya kirometero 124.7, aho Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite yaje ku mwanya wa gatatu.

Kuri uyu munsi ku isaha ya saa tatu za mu gitondo, ni bwo abakinnyi 79 b’amakipe 18 asigaye muri iri siganwa ry’uyu mwaka bahagurutse i Muhanga imbere ya Gare berekeza i Musanze baciye i Kigali.

Alexandre Geniez wa TotalEnergies waherukaga kwegukana agace ka mbere (prologue) kakinwe ku Cyumweru, yongeye kwegukana aka gace akoresheje amasaha atatu, iminota 12 n’amasegonda 14.

Yakurikiwe n’umufaransa Pierre Rolland ukinira B&B Hotels warushijwe amasegonda atatu, mu gihe ku mwanya wa gatatu haje umunyarwanda Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite arushijwe n’uwa mbere amasegonda 19 gusa.

Ku rutonde rusange, umwambaro w’umuhondo wahise wambarwa na Ruiz Madrazo Angel ukinira Burgos-BH, uyu munya-Espagne amaze gukoresha amasaha 13, iminota 57 n’amasegonda 52 anganya Tesfazion Natnael ukomoka muri Eritrea.

Mu gihe umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ari Muhoza Eric wa Team Rwanda, uri ku mwanya wa munani arushwa n’uwa mbere umunota umwe n’amasegonda 36.

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 25 Gashyantare,Tour du Rwanda 2022 izakomeza hakinwa agace ka gatandatu kazahagurukira i Musanze kerekeza i Kigali (Convention Center) ku ntera y’ibirometero 152.


Agace ka gatanu ka Tour du Rwanda kegukanwe na Alexandre Geniez


Uko urutonde rusange ruhagaze kugeza ubu

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO