Tour du Rwanda Live:Bitunguranye Chris Froome yamaze kwanikira bagenzi be

Umwongereza Chris Froome kuri ubu mu gace ka gatanu mu isiganwa rya Tour du Rwanda 2023 biravugwa ko yamaze kwanikira bagenzi be aho yamaze kubasiga iminota igera kuri 3 n’amasegonda 20.

Uyu mugabo w’icyogere ndetse wanatwaye Tour de France inshuro zigera kuri 3 yatangarije itangazamakuru muri iki gitondo ko Tour du Rwanda igiye kumufasha kwitegura neza Tour De France gusa nayo avuga ko kuyitwara bitamugwa nabi.

Kugeza ubu amakuru agera kuri Genesisbizz aremeza ko Chris Froome amaze gusiga bagenzi be iminota itatu n’amasegonda 20 ndetse bamwe ntibarimo gutinya kuvuga ko aramutse yegukanye umwenda w’umuhondo uyu munsi byazagora buri umwe kuwumwambura.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO