Tour du Rwanda: Main Kent yegukanye Agace ka Kane, Abanyarwanda bazamuka ku rutonde rusange

Umunyafurika y’Epfo, Main Kent ukinira ProTouch niwe wegukanye Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2022 kasorejwe i Gicumbi kavuye i Kigali ku ntera y’ibirometero 124.3, umunyarwanda aza ku mwanya wa gatanu.

Aka gace ka Kane katangiriye Kimironko ku isaha ya saa tatu za mu gitondo, aho abasiganwa baciye mu bice birimo Zindiro, Ecomic Zone i Masoro, Kagugu, Nyabugogo, Giti-cy’inyoni, Base-Gicumbi ku ntera y’ibirometero 124.3.

Main Kent wasatiriye mu birometero bitatu bya nyuma ni we watanze abandi i Gicumbi akoresheje amasaha atatu, iminota 17 n’amasegonda 40.

Yakurikiwe na Anatoli Budiak wa Terengganu Polygony Cycling amusize amasegonda abiri mu gihe Alan Boileau wa B&B Hotels, Eyob Metkel na Muhoza Eric basizwe amasegonda atatu.

Umunyarwanda waje hafi ni Muhoza Eric ukinira Team Rwanda wasizwe amasegonda atatu n’uwambere.

Ku rutonde rusange, umwenda w’umuhondo wahise ufatwa na Axel Laurence wa B&B Hotels aho amaze gukoresha amasaha 10, iminota 45 n’amasegonda 7 (10 45’7’’).

Ni nyuma y’uko Restrepo Jhonatan yagowe n’agace k’uyu munsi kuko yasaga n’urwaye.

Muhoza Eric niwe Munyarwanda uri hafi ku rutonde rusange, aho ari ku mwanya wa 13 arushwa n’uwa mbere umunota umwe n’amasegonda 46.

Iri siganwa rizakomeza ku munsi w’ejo, tariki ya 24 Gashyantare, hakinwa Agace ka Gatanu kazahagurukira i Muhanga kerekeza i Musanze [banyuze i Kigali] ku ntera y’ibirometero 124,7.


Main Kent yegukanye Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2022


Agace ka kane


Uko urutonde rusange ruhagaze

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO