Tour du Rwanda: Nyuma y’imyaka itatu nta Munyarwanda utwara agace, Mugisha Moise yegukanye agace ka munani

Mugisha Moise ukinira ProTouch yegukanye agace ka munani ka Tour du Rwanda 2022 kari katangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aho aka gace katangiriye kuri Canal Olympia ku irebero ari naho kasorejwe ku ntera y’ibirometero 75 na metero 300.

Mugisha Moise yegukanye aka gace ka nyuma ka Tour du Rwanda akoresheje amasaha abiri, iminota 8 n’amasegonda 15, anganya ibihe na Sandy Dujardin ndetse na Alexandre Geniez bakinira TotalEnergies.

Moise abaye Umunyarwanda wa mbere wegukanye agace muri Tour du Rwanda kuva yashyirwa ku rwego rwa 2.1 muri 2019.

Iri siganwa ryakinwaga ku nshuro ya 14 ryegukanwe n’umunya-Eritrea Natnael Tesfazion ukinira Drone Hooper-Androni wakoresheje amasaha 23, iminota 15 n’amasegonda 34, nubwo mu gace k’uyu munsi yaje ku mwanya wa 10.

Ni ku nshuro ya kabiri uyu musore yegukana Tour du Rwanda nyuma ya 2020.

Ku rutonde rusange, Tesfazion yakurikiwe na Anatoli Budiak ukomoka muri Ukraine, naho Umunyarwanda waje hafi ni Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite waje ku mwanya wa cyenda arushwa n’uwa mbere iminota ibiri n’amasegonda 49.

Ikipe nziza ya Tour du Rwanda 2022 yabaye Bike Aid, umukinnyi witwaye neza mu gutambika aba Sandy Dujardin, mu gihe Mugisha Moise yahembwe nk’umukinnyi witwaye neza ahazamuka.


Mugisha Moise yegukanye agace ka munani ka Tour du Rwanda


Natnael Tesfazion yegukanye Tour du Rwanda 2022

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO