Dore icyo imibare ivuga kuri Gabriel Magalhaes ufatwa nk’intare mu bwugarizi...
- 31/03/2023 saa 10:18
Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Ku munsi w’ejo hakinwaga agace ka Kane mu isiganwa ry’amagare rikomeje kubera mu Rwagasabo ndetse aka gace muri iri siganwa katangiriye mu karere ka Musanze kagana i Karongi mu ntara y’i Burengerazuba aho harimo intera iyingayinga ibilometero 138 ndetse Umufaransa Thomas Bonnet yaretse igihandure bagenzi be nyuma yo gukoresha igihe kingana n’amasaha atatu n’iminota 19 n’amasegonda 23.
Bwana Bonnet yatangiye ari mu ruvunganzoka rw’abakinnyi benshi ubwo bari bakiri nibura mu bilometero 20 bya nyuma kugirango bagere ku mpera z’isiganwa maze asatira bagenzi be bari bamuri imbere ndetse ahita abanyuraho kugeza asesekaye i Karongi ari ku mwanya wa mbere asizeho mugenzi we nibura ikinyuranyo cy’amasegonda 5.
Kugeza ubu bwana Bonnet yamaze guhgabwa umwenda w’umuhondo kuko ariwe umaze gukoresha igihe gito muri rusange kugeza uyu munsi ndetse muri rusange amaze gukoresha amasaha 14 iminota 40 n’amasegonda 33 ndetse umurya insataburenge amurusha amasegonda 20 gusa.
Kugeza ubu iri siganwa rya Tour Du Rwanda rigomba gukomeza uyu munsi kuwa kane aho abasiganwa bagiye guturuka i Rusinzi berekeza i Rubavu aho kuri ubu abasiganwa baragenda ibirometero 195.