Tour du Rwanda2021: 913,3Km zizakinwa mu minsi 8 mu isiganwa ritazagera mu Burengerezuba

Tour du Rwanda izaba ku nshuro ya 13 kuva ibaye mpuzamahanga, ni ku nshuro ya gatatu izaba ibaye iri ku rwego rwa 2.1, aho yitabirwa n’amakipe akomeye aturutse ku migabane itandukanye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2020, Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganywa ku magare mu Rwanda, FERWACY, ryatangaje amakipe, ndetse n’abaterankunga wongeyeho n’imihanda Tour du Rwanda 2021 izanyuramo, iteganyijwe kuva tariki ya 21 kugeza ku wa 28 Gashyantare. Agace karekare kazaba gafite 171,6Km mu gihe ubushize kari 206,3Km.

FERWACY yatangaje ko UCI yemeje ko Tour du Rwanda 2020 izaba hagati ya tariki ya 21 n’iya 28 Gashyantare 2020. Agace kanini karimo ni Nyanza-Kigali-Gicumbi gafite intera ya Kilometero 171, 6.

Umwihariko wa Tour du Rwanda 2021, abakinnyi bazajya bakina ariko bose barare muri Hotel imwe mu Mujyi wa Kigali mu Rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Umunya-Érythrée Natnael Tesfazion ni we wegukanye Tour du Rwanda 2020, yabaye hagati ya tariki ya 23 Gashyantare n’iya 01 Werurwe, akurikirwa n’Umunyarwanda Mugisha Moïse ukinira SACA uherutse no kwegukana Grand Prix Chantal Biya ryabere muri Cameroon.

Amakipe 15 amaze kwemererwa kuzitabira Tour du Rwanda 2021:

Mu makipe 17 ateganyijwe kuzitabira Tour du Rwanda ubu hatangajwe 15 mu gihe andi 2 asigaye azatangazwa bitarenze tariki 15 Mutarama.

Team Rwanda, Total Direct Energie, Androni Giocatoli, Team B&B Hotels, SACA Team, Team Novo Nordisk, Benediction Ignite, Team Medellin, Team TSG Terregganu, , Team Algeria, Team Ethiopia, Team Bike Aid, VINO Astana Motors & Team Pro Touch, Israel Start Up Nation.

Mu makipe kugeza ubu azitabira Tour du Rwanda 2021, ntiharimo ikipe y’igihugu ya Erythrea ifite iri siganwa.

Uduce Tour du Rwanda 2021 izanyuramo:
Kigali -Rwamagana 115,6 Km
Kigali -Huye 120,5 Km
Nyanza – Kigali – Gicumbi 171,6 Km
Kigali – Musanze 123,9 Km
Nyagatare – Kigali 149,3 Km
Kigali – Kigali 152,6 Km
ITT Mur de Kigali/Kigali wall 4,5 Km
Kigali (Rebero) – Kigali (Rebero) 75,3 Km

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO