Track Slayer yasezeye muri Touch Records ashinga Studio ye

Producer Track Slayer warumaze imyaka igera ku munani akorera muri Studio ya Touch Records yamaze gusezera atangaza ko agiye kwikorera muri Studio ye yise The Trackslayer music.

Track Slayer ni umwe mu batunganya imiziki ariko bakibanda cyane ku njyana ya Hip Hop. Yinjiye mu nzu ya Touch Records mu mpera z’umwaka wa 2012.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko atakibarizwa muri iyi nzu akoreye imyaka isaga umunani.

Ati “Ndamenyesha Abankunzi banjye, abakiriya ndetse n’abafatanya bikorwa ko ntakiri kubarizwa muri touch entertainment kuva taliki 29 z’uku kwezi nzatangira kwikorera.

Ndashimira cyane umuyobozi wanjye Mutesa yambereye umugisha cyane kumyaka hafi umunani yose twari tumaranye ndetse n’abandi bose bamfashije muri uru rugendo...mbahaye ikaze mwe se muri The Trackslayer music.”

Aganira na Genesisbizz Track Slayer yavuze ko agiye gutangira kwikorera.

Ati “Guhera taliki ya 29 Kamena 2020, nzatangira kwirwariza nkora ibyanjye nzajya mfasha abahanzi nkuko nsanzwe mbigenza gusa sinavuga ko nzahita nshinga Label gusa nabyo biri mu nzira Imana nimfasha nkagira ubushobozi.”


Track Slayer ngo agiye kwikorera muri Studio ye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO