Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Ikipe ya Arsenal ikomeje kuvugwa mu nkuru zijyanye n’igura n’igurishwa ry’abakinnyi nyuma yo gutakaza Mudryk kuri ubu biravugwa ko ikipe y’umutoza Mikel Arteta ngo ishobora gusinyisha umukinnyi uca ku ruhande ariko asatira izamu ariwe Leandro Trossard aho amakipe yombi ibiganiro bigeze kure.
Kuri ubu umugabo w’umuhanga cyane ndetse akaba n’impuguke mu mikino ariwe Fabrizio Romano amaze kwifashisha imbuga nkoranyambaga ze maze atangariza abakunzi b’imikino ko Arsenal igeze kure yumvikana na Brighton kuri uyu mukinnyi wamaze gufata umwanzuro wo kwanga gukora imyitozo dore ko yagiranye ibibazo n’umutoza we.
Kugeza ubu umukinnyi yamaze kumvikana n’ikipe ndetse hakomeje ibiganiro kugirango bibe yagera ku musozo ndetse amakipe yombi nayo akomeje kuganira kugirango Leandro Trossard yerekeze mu ikipe y’umutoza Mikel Arteta.
Uyu mukinnyi yakunze kwitwara neza mu ikipe ya Brighton ndetse byitezwe ko yafasha bikomeye mu busatirizi bwa arsenal kugirango ikomeze kwiruka ku gikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza Premier League.
Arsenal kuri ubu niyo iyoboye shampiyona ndetse ikomeje guhatana kugirango ibe yarushaho guha ibyishimo abakunzi bayo bamaze igihe kinini banyotewe igikombe cya Shampiyona aho igiheruka mu mwaka wa 2004 ubwo batozwaga n’umufaransa Arsene Wenger ndetse bagatwara iki gikombe basatsinzwe.