Transfer News:Nyuma y’amasaha 48 ikipe ya Arsenal ishobora gusinyisha umukinnyi wa Gatatu mbere y’uko isoko rifunga

Ikipe ya Arsenal yakomeje kugaragaza ubushake bukomeye ku isoko ryo mu kwezi kwa Mbere kugirango irusheho kwiyubaka dore ko kuri ubu iyoboye shampiyona y’u Bwongereza Premier League ndetse ni muri uwo mujyo iyi kipe ikomeje kuvugwa kuri myugariro wa Real Valladolid Ivan Fresneda aho ashobora kwinjira muri iyi kipe vuba cyane.
Ikipe ya Arsenal yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bakomeye aho yasinyishije abakinnyi barimo Leandro Trossarsd hamwe na Jakub Kiwior aho aba bombi batanzweho agera kuri miliyoni 48 z’Amapound.
Nubwo bwose isoko ribura iminsi mike kugirango rifunge ikipe ya Arsenal ikomeje gushyira imbaraga z’umurengera mu gushaka abandi bakinnyi bakomeye barimo umusore ufite impano ikomeye cyane witwa Ivan Fresneda aho uyu musore akinira ikipe ya real Valladolid mu gihugu cya Espagne.
Kugeza ubu ibitangazamakuru bitandukanye birimo gutangaza ko Arsenal yamaze gutanga agera kuri Miliyoni 13 z’ama Pound kugirango ibe yabasha gusinyisha uyu musore icyakora biravugwa ko n’ikipe ya Borrusia Dortmund nayo ikomeje kumwifuza.
Ikipe ya Arsenal irifuza bikomeye uyu musore w’imyaka 18 y’amavuko kugirango ikomeze kugira abakinnyi benshi kandi bafatika kuko iyi kipe ikunze gushinjwa ikibazo kijyanye no kugira abakinnyi bake ndetse bashobora guhura n’imvune ikaba yakwisanga mu mazi abira.
Hashingiwe ku makuru yatanzwe n’inzobere mu bijyanye n’amakuru y’igura n’igurishwa ry’abakinnyi bwana Fabrizio Romano uyu mugabo yatangaje ko hagati y’amasaha 24 na 48 Arsenal iraba imaze gusinyisha uyu mukinnyi.
Kugeza ubu kandi Arsenal irimo kwifuza abakinnyi bashobora gukina hagati mu kibuga basimbura Thomas Partey na Granit Xhaka aho muri abo harimo kuvugwamo umukinnyi Moise Caisedo.
Kuri ubu Arsenal iyoboye shampiyona y’u Bwongereza Premier League aho ifite amanota agera kuri 50 ndetse ikagira n’umukino w’ikirarane itakiniye igihe.
Arsenal yamaze gusinyisha Leandro Trossard imukuye muri Brighton kugirango ayifashe mu busatirizi.
Myugariro Kiwior nawe yamaze gusinyira Arsenal imukuye muri Spezia mu gihugu cy’u Butaliyani.
Arsenal ikomeje kwifuza kandi Moise Caicedo kugirango ayifashe mu kibuga hagati abe yasimbura Partey cyangwa Granit Xhaka.
Mu masaha 48 Arsenal ishobora gusinyisha myugariro ukiri muto ukinira Real Valladolid witwa Ivan Fresneda.