Tropical: Areluya Joseph yasizwe iminota 14, Umunya-Erthrea yegukana agace ka 2

Isiganwa ry’amagare rya La Tropical Amissa Bongo riri kubera mu gihugu cya Gabon ryakomezaga uyu musi mu gace ka kabiri karyo, Umunya-Erithrea Tesfaion Natanael, niwe wegukanye aka gace akoresha ibihe bingana n’iby’abakinnyi 18 bari mu gikundi kimwe.

Uyu munsi waranzwe ahanini no kuyobora ku bakinnyi bo muri Erthrea barimo Mekseb Debesay wayoboboye abandi mu barenze mu birometero 20, nyuma yo kuva mu gikundi cyari kirimo abasiganwe uyu munsi bose.

Bageze ku kilometero cya 50, uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Erthrea yaje gufata icyemezo maze yatakira bagenzi be asiga igikundi yari arimo abashyiramo ikinyuranyo cy’amasegonda 35’. Iki gikundi yasize nicyo cyarimo umukinnyi ufite umwenda w’umuhondo wiwa Viviani wegukanye agace ka mbere ku munsi w’ejo.

Bageze mu birometero 55 kando, umugabo ukomoka mu gihugu cy’u Butariyani, Viviani wegukanye agace ka mbere k’ejo hashize, yafashe icyemezo nawe ava mu gikundi cyari gikurikiye Debesay agisigaho amasegonda 8, nawe asigara arushwa na Debesay amasegonda 45’.

Habura ibirometeri 40, ntacyahindutse ku bari bari imbere, ahubwo umunya-Erthrea yongereye ikinyuranyo yarushaga abari imbere ye, maze abashyiramo amasegonda 48.

Ibintu byaje guhinduka ubwo bari bageze ku birometero mu 83, ubwo cya gikundi cyari gikurikiye Debrsay nacyo cyaje kuvamo umunyarwanda Mugisha Moise ndetese na Yemale ukomoka muri Erthrea na Debesay wari wabasize baje kujyanirana. Bose bari kumwe.

Habura ibirometero 3 gusa, abakinnyi batatu bari bayoboye barimo Debesay, Mugisha Moise ndetse na Viviani bafashwe n’igikundi cyari kibari inyuma, batangira kwiruka barikumwe.

Dore uko agace k’uyu munsi kagenze

Umwanya wa mbere wegukanywe n’umukinnyi ukomoka muri Eritrea witwa Tesfaion Natanael aho yakoresheje amasaha 2 iminota 30 n’amasegonda 42’. Ibi bihe yabinganyije n’abakinnyi bagera kuri 18 bose baje mu gikundi kimwe.

Iki gikundi cyajemo abakinnyi babiri barimo Munyaneza Didier ndetse na Nzafashwanayo Jean Claude bose bagize ibihe bingana.

Mugisha Moise netse na Uhiriwe Byiza Renus bo barushijwe uyu munsi igihe kingana n’amasegonda 39 n’umunya Erthrea wabaye uwa mbere mu gihe cyo kandi Areluya Joseph yabaye uwa 44 arushwa n’uwa mbere iminota 14 n’amasegonda 44.

Urutonde rw’uko abakinnyi bakurikiranye ku gace ka kabiri uyu munsi.

Uko byifashe ku rutonde rusange

Umwanya wa mbere wegukanwe n’umukinnyi ukomoka muri Eritrea witwa Tesfaion Natanael aho amaze gukoresha amasaha 6 iminota 4 n’amasegonda 28’ akurikirwa na mugenzi we bakinana muri Team Erthrea witwa Yemane Dawit bombi bakoresheje ibihe bingana.

Umunyarwanda waje hafi, ni Nzafashwanayo Jean Claude umaze gukoresha igihe kingana n’amasaha 6 iminota 4 ndetse n’amasegonda 39’ yanganyije na munyaneza Didier ndetse n’abandi bakinnyi 10 bose baje mu gikundi kimwe. Nabo Bakaba barushwa amasegonda 11 n’umukinnyi wa mbere.

Mugisha Moise wa Team Rwanda wahoze ari hafi ya bagenzi be uyu munsi, we amaze gukoresha amasaha 6 iminota 5 n’amasegonda 7, akaba asigwaho n’uwa mbere amasegonda 39’.

Byiza Uhiriwe Renus nawe ai mu banyarwanda baje hafi uyu unsi, ari ku mwanya wa 22 ku rutonde rusange, aho asigwa n’uwa mbere amasegonda 49. Mugisha Samuel aba uwa 62 asigwa n’uwa mbere iminota 15 n’amasegonda 43’. Ibi bihe akaba yabinganyije na Areluya Joseph wabaye uwa 44.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO