TropicalAmissaBongo: Umutaliyani yegukanye agace ka mbere, abanyarwanda ntibahirwa

Uyu munsi tariki 20 Mutarama 2020, mu gihugu cya Gabon hatangiye isiganwa ry’amagare ryiswe La Tropicale Amissa Bongo riri ku kigero cya 2.1. Iri siganwa rikaba ryahereye ku gace k’ibirometero 149. Aka gace katahiriye abanywranda kegukanwe n’umutaliyani witwa Viviani Attilio.

Uyu munsi utangira iri siganwa, abiruka bahagurukiye mu mujyi wa Bitam berekeza Ebolowa aho bahagurutse mu gitondo .

Aka gace karanzwe no kugenda imbere kw’abanyarwanda nubwo bitabahiriye ngo barangize bari imbere nyuma yuko Areluya Joseph wayoboraga abandi hasigaye ibirometero bigera ku 10, gusa maze bageze muri 5 umutariyani Viviani Attilio amucsaho yegukana aka gace

Aka gace kari kagizwe n’udusozi twinshi,, karanzwe n’ibikundi bitandukanye birimo n’abanyarwanda, nk’aho, umunyarwanda umwe Mugisha Moise yarari mu gikundi cy’abakinnyi batatu barimo umunya-Morocco El Arbaoui ndetse n’umunya-Erthrea witwa Yemane, aho basigaga abandi barikumwe iminota 3’n’amasegonda 50- barushaga Pierre Luc Perichon nawe wasigaga igikundi iminota 7.

Bageze ku bilometero 80, haje kuba impinduka ku gihe abakinnyi batatu bari bayoboye basigagamo Pierre Luc, maze havamo iminota 3, hasigaramo umunota 1 n’amasegonda 20, nawe asiga igikundi cyari kiri inyuma ye iminota 3.

Abasiganwa kandi bageze ku birometero 95, abari imbere barimo Mugisha Moise ndetse umunya Morocco El Arbaoui ndetse n’umunya Erthrea Yemane basigagaho Pierre Luc wo mu ikipe ya Team Cofidis umunota 1 n’amasegonda 20, yawukuyemo maze hasigaramo ayo masegonda agera kuri 20, hanyuma bakomeza gusiga iminota 2 abari mu gikundi cyari kibari inyuma.

Bageze ku kilometer cya 98, Mugisha Moise ndetse umunya Morocco El Arbaoui ndetse n’umunya Erthrea Yemane basigagaho Pierre Luc wo mu ikipe ya Team Cofidis umunota baje kugenda mu gikundi kimwe maze bayobora abandi babasigaho iminota 2.
Ibi byaje guhinduka ubwo hasigaraga ibirometero 40, maze igikundi cyari kiyobowe na Team Codifis ndetse na Team Procycling cyayoboraga abandi ubona ko badashaka kurekura byaje no kubahira umwe muri bo wa Team Codifis yegukana aka gace.

Hasigaye ibirometero 30, umunyarwanda Areluya Joseph yafashe icyemezo cyo kwataka maze ajya imbere y’abandi abayobora ibirometero bigera kuri 25, abakinnyi ba Team Codifis bamwatakira icyarimwe arekura umwanya yari ariho wa mbere.

Mu bakinnyi batanu bari imbere nta mu nyarwanda n’umwe urimo.

Dore uko bakurikiranye.
1. Attilio Viviani
2. Lorrenzo Manzin ukinamuri Direct Energie
3. Biniam Girmay ukina muriTeam NIPPO Delko One Provence
4. Damien Gaudin ukin muri Direct Energie
5. Mugusha Moise Team Rwanda
Abanyarwanda baje hafi harimo Mugisha Moise wabaye uwa 5 aho arushwa n’amasegonda 5. Abandi banyarwanda bari inyuma aho harimo uhiriwe Renus waje ku mwanya wa 28 Areluya Joseph aza kiu mwanya wa 42.

Ku munsi w’ejo tariki 21, abasiganwa bazahaguruka Bitam na none berekeze Oyem, agace ko kangana n’ibirometero 107.

Dore uko bakurikirana ku rutonde rusange
Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO