Trump akomeje kwita perezida wa Ukraine intwari ndetse agashinja perezida Joe Biden kuba ikiragi

Uwahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika "Donald Trump" arashinja Joe Biden kutagira icyo akora ku ntambara ya Ukraine n’Uburusiya. Ibi yabitangarije mu nama iherutse kubera muri Florida kuwa gatandatu ushize.

"Donald Trump" yavuze ko anenga cyane perezida Putin uyobora Uburusiya ndetse yita perezida w’igihugu cya Ukraine intwari cyangwa umuyobozi ugira umutima ukomeye.

Yakomeje avuga ko ikibazo atari Putin ukomeye ahubwo ko ikibazo ari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden aho amushinja kuba ikiragi muri iyi ntambara iri hagati Y’Uburusiya na Ukraine.

Trump yagize ati "Abayobozi bacu ni ibiragi ntibashobora gushaka igisubizo ku kibazo kiri hagati y’ibihugu byombi."

Trump yakomeje yemezako,Putin arimo gukina imitwe "Joe Biden" ko arimo ku mukina nk’ingoma aho kuriwe ngo bidashimishije na gato.

Yakomeje agira ati :"Ni njyewe perezida rukimbi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu kinyejana cya 21 utarigeze ubona aho Uburusiya bwatera ikindi gihugu, ndetse ntabwo Uburusiya bwagombaga gutera Ukraine iyo nza kuba nkiri perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika."

Trump yasoje agira ati:" Ku ngoma yanjye igihugu cy’Uburusiya cyubahaga Leta zunze ubumwe za Amerika gusa ubu siko bikimeze ku ngoma ya Joe Biden.Trump Kandi ni kenshi yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko yibwe amajwi mu matora yashyize ku butegetsi Perezida Joe Biden."

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO