Trump yakamejeje noneho yiyambaje urukiko rw’ikirenga ngo rumurenganure ku isakwa FBI yakoreye iwe mu rugo

Uwahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariwe Donald Trump yamaze kwitabaza urukiko rw’ikirenga kugirango ahabwe ubutabera nyuma yo gusakwa iwe mu rugo na FBI mu nzu iherereye mu Mujyi wa Florida.
Kugeza ubu bivugwa ko abagize ubutasi bwa FBI basatse inyandiko mu rugo rwa Trump aho ngo hari inyandiko zatwawe zigaragaza amabanga ya Leta yari abitse kandi binyuranyije n’amategeko.
Trump akomeza avuga ko izo nyandiko yari afite ngo azifitiye uburenganzira ndetse ahamya ko akwiye guhabwa ubutabera buboneye kuko ngo yari azitunze bijyanye n’uko yigeze kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu gihe Trump byagaragazwa ko yari afite uburenganzira bwo gutunga impapuro ashinjwa gutunga ngo afite uburenganzira bwo kuzahita arega FBI kumuvogera nk’uko CNN ibivuga.
Kugeza ubu Trump CNN yakamejeje kuko yiyambaje urukiko rw’ikirenga kugirango rubashe kumurenganura ndetse akaba asaba ngo no kuzahabwa indishyi z’akababaro mu gihe byagaragazwa ko yavogerewe.