Tugire umutima wo gufashanya no kudasesagura ibiryo muri ibi bihe - Sintex

Kabera Arnold wamenyakanye mu muziki nka Sintex kimwe nk’abandi bahanzi nawe yavuze ibyo ahugiyemo muri ibi bihe bya guma mu rugo bitewe n’icyorezo cya Coronavirus asaba abifite gufasha abatishoboye.

Muri ibi bihe isi yugarijwe na Covid-19, umuhanzi Sintex nawe ngo yubahiriza gahunda ya guma mu rugo agatanga n’umusanzu wo ‘gutambira Imana’ ayisaba ko yadukiza iki cyorezo kuko hari benshi bagikeneye kugirira igihugu akamaro mu bihe bizaza.

Ati “Ubutumwa bwange ni ugushishikariza abanyagihugu kugira umutima wo kurindana no gufashanya mubihe nk’ibi, tukirinda ndetse tukibuka no kudasesagura ibiryo.”

Gahunda ye muri iyi minsi avuga ko iyo akibyuka akora siporo, akanywa icyayi, agafata n’akanya ko guhimba indirimbo, akanavugana n’inshuti ze hamwe no kureba filime.

Avuga ko ibi bihe turimo bitari kudindiza umuziki gusa ahubwo ari ibya rusange kubera ko abantu batari gukora. Ati “Ubu ni abantu bake cyane baheruka gukirigita ku ifaranga kuko tutari gukora.”

Sintex uvukana n’umunyarwenya Nkusi Arthur mu minsi yashize yasohoye indirimbo esheshatu nshya zirimo iyitwa ‘Calculator, Love story, Friday, Gahunda, Midnight, Jangolo’ avuga ko azazikorera n’amashusho nyuma y’ibi bihe bya COVID-19.


Sintex arasaba Abanyarwanda kugira umutima wo gufashanya muri ibi bihe twugarijwe na Covid-19

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO