Tugomba kubatsinda tukemeza abantu ko dukomeye!Mikel Arteta yatangaje amagambo akomeye mbere yo gucakirana na Man City

Umutoza w’ikipe ya Arsenal Mikel Arteta mbere yo gucakirana n’ikipe ya Manchester City bahanganiye igikombe cya Shampiyona yatangaje ko bagomba gutsinda iyi kipe kugirango Arsenal yerekane ko ihagaze neza ndetse yakomeje yemeza ko guhangana na Manchester City bidashobora kuzangiza umubano we na Guardiola.

Arteta wahoze ari Kapiteni wa Arsenal ndetse akaba n’umukinnyi ngenderwaho mu kibuga hagati ku ngoma y’Umufaransa Arsene wenger nyuma yo gusoza umupira w’amaguru mu ikipe ya Arsenal yahise ajya kuba umwungiriza mu ikipe ya Manchester City aho yari yungirije mwene wabo Pep Guardiola.

Arteta mu mwaka wa 2019 yahise agaruka muri Arsenal yakiniye ndetse ahita aza gusimbura Unai Emery wari umaze gusezererwa na Arsenal nyuma yo kutayiha umusaruro ufatika.

Umutoza Arteta kuri ubu n’ikipe ye ya Arsenal bahagaze ku mwanya wa mbere aho bafite amanota agera kuri 50 mu mikino 19 bamaze gukina muri Shampiyona y’u Bwongereza ndetse kuri ubu bari imbere amanota atanu ikipe ya Manchester City mbere gato y’uko aya makipe agiye gucakiranira ku kibuga Etihad Stadium kuri uyu wa Gatanu.

Ubwo Arteta yabazwaga uko yakiriye kuba agiye gukina hakiri kare kandi bahanganiye igikombe cya Shampiyona uyu mutoza yahamije ko yari yiteguye ko ibi bigomba kuba.

Icyakora uyu mutoza yakomeje avuga ko kuba agiye guhangana n’inshuti ye mu rugamba barimo yemeza ko bidateze guhindura ubucuti bafitanye.

Arteta yakomeje agira ati:Twembi turifuza gutwara igikombe mu buryo bwose bushoboka ndetse ibi bishobora gushimangira uburyo duhagaze.

Uyu mutoza kuri ubu yabashije guhesha ikipe ya Arsenal igikombe cya FA Cup mu mwaka wa 2019 yakomeje avuga ko gutsinda City kuri uyu wa Gatanu bigomba kubongerera icyizere gikomeye mu rugamba rwo gutwara igikombe cya Shampiyona.

Arteta yakomeje agira ati:Mu buryo bumwe cyangwa ubundi,tugomba gutsinda uyu mukino bizadufasha gukomeza kwitwara neza ndetse biza dufasha gukomeza mu kindi kiciro gikurikiraho ndetse bo bizarangira basezerewe.

Arteta avuga ko gukina na Manchester City ifatwa nk’ikipe nziza ku isi bishobora gutuma bamenya urwego ikipe ye iriho.

Arsenal ya Mikel Arteta igomba gucakirana na Manchester City ya Guardiola kuri uyu wa Gatanu ku isaha ya Saa yine z’ijoro ndetse aya makipe araba ahanganye bikomeye muri FA Cup.


Umutoza Mikel Arteta afatwa nk’umunyeshuri wa Pep Guardiola.


Aba batoza bombi basanzwe ari inshuti nubwo bwose bagiye guhangana bikomeye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO