Tumenye “Kassav”, itsinda ryubatse izina mu muziki wa Zouk rizataramira i Kigali

Itsinda rya Kassav ry’abanyamuziki bamamaye ku isi yose mu njyana ya Zouk, rizafasha abakundana kwibuka icyo urukundo rusobanuye ku munsi w’abakundana mu gitaramo bazakorera I Kigali bahuriremo n’abandi bahanzi barimo Muneza Christopher.

Igitaramo cyateguwe na Arthur Nation iyiborwa n’Umunyarwenya Nkusi Arthur ku bufatanye n’ikigo cya RG gisanzwe gitegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction. Kizaba taliki ya 14 Gashyantare 2020 mu ihema rya Camp Kigali.

Itsinda rya Kassav ryatumiwe muri iki gitaramo ni rimwe mu yubatse izina ku Isi mu njyana ya Zouk.

Iri tsinda riri mu yakunzwe cyane ku isi ryashinzwe mu 1979, na Pierre Edouard Decimus, waje guhamagara bagenzi be barimo Jacob Desvarieux, murumuna we Georges Décimus, Jocelyne Béroard, Jean-Philippe Marthély, na Jean-Claude Naimro.

Ubu bizihiza isabukuru y’imyaka 40 bamaze bakora umuziki. Muri iyo myaka bamaranye bamaze gukora Album 20.

Mu mwaka wa 2010, iri tsinda ryabuze inshuti, umwe mu bari barigize Patrick Saint Eloi wari wararivuyemo mu mwaka wa 2002.

Batangira itsinda bacurangaga ari ukwishimisha kuko icyo gihe mu muziki nta mafaranga yabagamo.

Ni itsinda ryabirabura, bakimara kumenyekana mu birwa bya Guadeloupe, batangiye gukora ibitaramo ndetse no mu bihugu bitandukanye nka Congo-Brazzaville, Sénégal, Amerika, u Buyapani n’ahandi henshi.

Itsinda rya Kassav rimaze imyaka 40 rikora umuziki

Imwe mu ndirimbo ya Kassav yamenyekanye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO