Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Ikipe y’igihugu ya Tunisia yihagazeho yisasira ikipe y’igihugu y’Ubufaransa nubwo bwose intsinzi yayo itagize icyo iyimarira ni mugihe Kandi ikipe y’igihugu ya Australia nayo isezereye Denmark.
Imikino yakinwaga kuri uyu munsi irangiye ikipe 2 zibonye itike yerekeza muri 1/8 cyirangiza ndetse amakipe arimo Ubufaransa na Australia niyo abonye bidasubirwaho itike.
Icyakora nta byera ngo de nubwo ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ikomeje ariko itunguwe n’ikipe y’igihugu ya Tunisia aho iyi kipe itsinzwe igitego 1-0.
Ikipe y’igihugu ya Tunisia yagiye gukina uyu mukino ntacyo iramira ndetse ibi byayiteye imbaraga bituma ibasha kwisasira Ubufaransa aho ikipe ya Didier Deschamps yaje gukina uyu mukino yizeye ko yamaze kubona itike ya 1/8 cyirangiza bituma ikinisha ikipe yiganjemo abakinnyi batamenyereye bituma Tunisia ibaraba ivu.
Ni mu gihe Kandi mu wundi mukino ikipe y’igihugu ya Australia nayo itsinze Denmark igitego 1-0 maze bituma Australia izamukana n’Ubufaransa aho amakipe yombi anganya amanota 6 kuri 6 ariko bagatandukanywa n’ibitego bazigamye.
Uyu mukino wa Tunisia n’Ubufaransa kandi wabaye Umunyarwandakazi Salima Mukansanga nawe ari mu basifuzi bagombaga kuwuyobora aho yari ashinzwe ibijyanye no gusimbuza abakinnyi hamwe no kugena iminota y’inyongera.