Tunisia yakinaga nk’irinze umupaka yihambiriye kuri Denmark mu mukino wari ishiraniro

Ikipe y’igihugu ya Tunisia n’imwe mu makipe ahagarariye Afurika ndetse mu mukino wo kuri uyu munsi birangiye iyi kipe yihambiriye kuri Denmark zinganya 0-0.

Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa Cyenda z’umugoroba aho amakipe yombi yatangiye afite ishyaka ridasanzwe.

Mu gice cya Mbere ikipe y’igihugu ya Tunisia yatsinze igitego ariko umusifuzi aza kugaragaza ko habayemo kurarira.

Ni mu gihe Kandi ikipe ya Denmark nayo mu gice cya Kabiri yahinduye uburyo bw’imikinire maze itangira kusatira aho byarangiye ibonye igitego gusa nayo bigaragara ko habayemo kurarira.

Uretse ikipe y’igihugu ya Tunisia yonyine ibashije kubona inota nibura ku mukino ku munsi w’ejo ikipe yindi ihagarariye Afurika ariyo Senegal yo yatsinzwe ibitego 2-0 itsindwa n’Ubuholandi mu mukino yakinnye idafite Sadio Mane.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO