Turahirwa yatoranyijwe muri 5 muri Africa bazahugurwa na Kompanyi ikomeye muri Nigeria

Umunyarwanda Turahirwa Moise washinze inzu y’imideli ya Moshions ari mu bantu batanu batoranyijwe ngo bazahabwe amahugurwa azatuma bajya kumurika ibyo bahanga muri Lagos Fashion week ibera muri Nigeria.

Igitaramo cya mbere muri Afurika kitabirwa n’Abanyamideli kizwi ku izinaLagos Fashion Week cyashinzwe na ‘Omoyemi Akerele’ kerekanye urutonde rw’abantu batanu batsinze ngo bazahabwe amahugurwa.

Mu batoranyijwe harimo n’Umunyarwanda Turahirwa Moses. Umwaka ushize nabwo kitabiriwe n’Abanyarwanda bahanga imideli harimo Inzu y’imideli ya Haute Baso.

Abandi bazaba barihamwe na Turahirwa ni “Taju Ibrahim - TJWho (Nigeria), Kadiata Diallo- Niuku (Mauritania), David Dodoo - Chiip O’Neal (Ghana), Elfreda Fakoya - Elfreda (Nigeria).

Ubwo berekanaga abatsinze babinyujije ku rukuta rwabo rwa Instagram bavuze ko gutanga amahugurwa nkaya ahanini baba bagamije guteza imbere umwuga wo guhanga imideli muri Afurika.

Ayo mahugurwa aba ari ukubahuriza hamwe kugirango bungurane ubumenyi ariko hagamijwe no kubikora kinyamwuga ndetse no mu buryo bwa Business kugirango bibe iby’akamaro kuri bo.

Muguhitamo abatsinze bagendeye ku buhanga bw’ibyo berekanye ndetse na uko bitwaye imbere y’akanama nkemurampaka.

abayitabiriye baba bafite amahirwe menshi yo kuzamurika imideri muri Lagos Fashion Week no kubona iz’indi nshingano ziri ku rwego rwo hejuru muri Fashion.


Turahirwa Moses ari mu batoranyijwe


Turahirwa aherutse guhembwa na RDB nk’umuntu wateje imbere ibikorerwa mu Rwanda

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO