Agahugu katagira Umuco karacika umuhanzi Maguru agaragaje uruhare rw’umuziki...
- 12/05/2022 saa 15:56
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Nyakanga 2020 umuhanzi Gabiro Guitar, Dj Theo na Producer Niz Beat bakoreye impanunka ikomeye mu gace ka Biryogo ahazwi nko mu Rwampara, aho bagonze igipangu cy”umuturange imodoka barimo ikangiriza cyane ariko bo ntibagire icyo baba gikomeye .
Mu kiganiro kigufi ku murongo wa Telefoni Gabiro Guitar atangarije Genesisbizz uko iriya mpanuka bayikoze yagize ati “ hari mu kanya ubwo twari tuvuye gufata mugenzi wacu Producer Niz Beat i Nyamirambo turi kujya Gikondo muri gahunda zacu zisanzwe z”akazi ka muzika ubwo twari tugeze mu muhanda mushya wo mu Rwampara imodoka irabitambika ariko Dj Theo wari utwaye ageregeza kuyihunga ariko biranga tugonga igipangu cy”umuturage ariko kubw”amahirwe tweze turi bazima
yagize ati “ turashima Imana cyane yaturokoye iyi mpanuka ikomeye kuko twese turi bazima usibye Niz Beat wagize ikibazo cyoroheje mu gatuza naho njyewe nakubise umutwe ku ntebe
nyuma yo gukora iyo mpanuka twihutiye kwitaba inzego zishinzwe umutekano mu muhanda kugira bapime none tubone gukomeza ibindi byose bijyanye no gukoresha imodoka yangiritse ndetse n”igipangu cy”umuturage bagonze