Babuwa ngo naramuka agiye muri Simba, Kiyovu Sports izabyungukiramo gake

Rutahizamu w’umunya-Nigeria wifuza kuba umunyarwanda, Samson Babuwa yatangaje ko yamaze kumvikana na Simba Sports Club yo muri Tanzania ndetse ko n’ibiganiro bigeze kure, yongeraho ko Kiyovu yari yaramuguze izabona inyungu nke ku giciro cye.

Samson Babuwa yavuye mu Sunrise mu igura n’igurisha ry’iyi mpeshyi, aho bivugwa ko yari yahawe miliyoni 7 z’amanyarwanda, ndetse asinya umwaka umwe w’amasezerano.

Babuwa Samson yabwiye Genesis Tv ko abamuhagarariye bamaze kumvikana na Simba Sport Club, ko ntagihindutse azayerekezamo mu mwaka utaha w’imikino, aho gukinira Kiyovu Sport.

Yagize ati: “Amakuru niyo, ariko ntabwo barumvikana n’abampagarariye ngo birangire ijana ku ijana. Kiyovu izabona inyungu nkeya kuko yari yanguze, ikindi abampagarariye babirimo mu gihe cya vuba birakunda.”

Ubwo yagiranaga na Genesis Tv ikiganiro kirambuye mu ntangiriro z’icyumweru gishize, Babuwa Samson yavuze ko yifuza gukorera amateka muri Kiyovu ndetse ko ari nayo mpamvu yayisinyiye umwaka umwe. Uyu mugabo yavuze ko azahita ajya gushaka indi kipe hanze.

Mu masezerano uyu musore yasinye muri Kiyovu Sport Genesis yamenye, ngo nuko hagize indi kipe imushaka ivuye hanze yahita ayerekezamo ntamananiza abayeho.

Babuwa Samson akomoka muri Nigeria, yageze mu Rwanda mu 2016 azanwe na Rutamu Elie Joe wari umunyamakuru wa Radio 1. Uyu mugabo akigera mu Rwanda, yahise asinyira Sunrise Fc, akaba yarayivuyemo mu mpeshyi y’uyu mwaka aje muri Kiyovu Sport.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO