Turukiya: Abasaga 300 bishwe n’umutingito udasanzwe

Umutingito udasanzwe wibasiye Amajyepfo ashyira Uburazirazuba bwa Turukiya, Hafi n’umupaka wa Siriya, Habarurwa abasaga 300 bahitanwe nawo mugihe abandi ibihumbi baheze mu bimanyu by’inkuta z’inzu zabaguye hejuru.

Nk’uko tubicyesha US Geological Survey , ivuga ko uyu mutingito wari ufite igipimo cya magnitude ya 7.8 aho wabaye ahagana saa 04:17 ku bujyakuzimu bw’ibirometero 17.9 hafi y’umujyi wa Gaziantep muri Turukiya.

Inzego z’ubutegetsi za Turukiya zemeje ko uyu mutingito wibasiye imijyi icumi hagapfa abasaga 76 mu mibare y’agateganyo.

Kugeza ubu muri Siriya ho habarurwa abasaga 230 bishwe n’ingaruka z’uyu mutingito, Minisiteri y’ubuzima itangaza ko intara za Aleppo na Latakia ziri mu zibasiwe cyane ndetse ko umubare w’imfu ushobora gukomeza kwiyongera mu masaha ari imbere.

Hari impungenge ko imibare y’imfu ishobora kwiyongera

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO