Tuyisenge na Senderi mu ndirimbo nshya y’ubukangurambaga kuri Coronavirusi

Umuhanzi uzwi mu njyana gakondo Intore Tuyisenge afatikanyije na Senderi Hit basohoye indirimbo ishishikariza abantu kurushaho kwita ku isuku muri iki gihe icyorezo cya Coronavirusi gikomeje gukaza umurego.

Aba bombi basanzwe bibanda ku bihangano byibanda ku butumwa bufasha abaturage kwiteza imbere ari nako bubahiriza gahunda za leta, aho kuri ubu bahuriye mu yitwa ‘Twirinde Coronavirusi dukaraba intoki’ mu rwego rwo kwirinda icyo cyorezo.

Genesisbizz iganira na Intore Tuyisenge, yagize ati: “Icya mbere turereka Abanyarwanda ko uru ari urugamba, kandi mu mateka yabo bakaba batarigeze batsindwa na rimwe, bityo ko n’iyi ndwara bazayitsinda kubera kunga ubumwe buri wese agira uruhare mu kuyirwanya.”

Intore Tuyisenge yongeraho ko bajya gusohora iyi ndirimbo bari bagamije kwerekana uko iyi virusi yandura n’uko wayirinda ari nako bagaragaza uko ingamba zo kuyihashya zizanifashishwa mu guhashya n’izindi ndwara nyinshi.
Aba bombi basanzwe bibanda ku bihangano byibanda ku butumwa bufasha abaturage kwiteza imbere ari nako bubahiriza gahunda za leta

Byinshi mu bibazo biri kugaragara hanze nyuma y’uko iki cyorezo kigeze mu Rwanda, harimo n’icy’abacuruzi bahanika ibiciro bityo byaje gutuma ubu bukangurambaga bwo mu ndirimbo ya Tuyisenge na Senderi babikomozaho.

Yagize ati: “tugira inama abacuruzi bari kuzamura ibiciro muri ibi bihe tubagereranya nk’abatari inyangamugayo kandi ibyo bakora atari iby’I Rwanda.”

Muri iyi ndirimbo nshya kandi bagaruka no ku muco mwiza wahoze uranga abanyawanda mu bihe byo ha mbere, aho abanyarwanda basangiraga ducye bafite bakadusaranganya, bityo ko no muri iyi minsi bakagombye kubigenza gutyo.

Muri ubwo butumwa bwo kurushaho kwirinda Coronavirusi, Tuyisenge na Senderi bashimangira ko buri wese arinze mugenzi we nawe akamurinda bubahiriza amabwiriza na gahunda ya leta y’U Rwanda na Minisiteri y’ubuzima, gaunda yaba isigaye yabari ‘Mpepera nanjye Ngupepere’.

Benshi mu bahanzi bo mu Rwanda bakomeje kugira uruhare mu gahanga ibihangano byibanda mu bukangurambaga w’iyi virusi, aho mu minsi ishize Oda Paccy afatanyije na Alto baherutse gushyira ahagaragara indirimbo ikangurira abantu kurushaho kugira isuku nk’imwe mu ntwaro zo guhashya Coronavirusi.

Umva indirimbo nshya ya Intore Tuyisenge na Senderi Hit hano:

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO